Umugani wa Ngunda (5) :

...Ruganzu: «Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro ?

Ngunda: «Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha, ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!»

Ruganzu: «Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye...»

Ngunda (ageze hirya): «Nyagasani, ab'imuhira nibamvugira nabi, murangirire imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantannye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.»

Ruganzu: «Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.../..

«Inda nini icura uwayihaye.»

«Uburana urubanza rw'inda ntatsindwa.»

Ngunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye.

Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati «umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe.»

Maze yungamo ati «ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.»
Ibyo bigega bikaba binini cyane.
Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara.

Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira.
Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya.
Agifatana Umukunguli,
Agihekenya Ngoma yose,
Agihekenya impinga ya Nyarubaka,
Akizana mu Gitare,
Agifatana Murambi agihekenya,
Agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba,
Agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya,
Aza Nyamagana yose agihekenya,
Aterera impinga ya Muyange,
Ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya. .../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (6) ....


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :